story_id int64 1 260 | themes stringlengths 4 221 | story_text stringlengths 44 28.3k | genre stringclasses 24
values | story_title stringlengths 5 51 | size stringclasses 3
values | demographic stringclasses 7
values |
|---|---|---|---|---|---|---|
203 | Ibyivugo | Abatatu Badatana I
Imbadukanabambasi,
Uw' imbaraga n' imbabazi byagaragiye kare,
Ndavuga Mbandiwimfura nyirimpunga wanogeye imfura.
Uwo ni Nzamuye na Nzirubwiko
Akaba n' inkuba yikunze aho rukomeye
Yerekeje i kantarange, ahambariye ikamba atabarukana ishema
Ashinga ibirindiro by' impuguke
Aberako n' ikubitiro ry' abas... | null | Abatatu Badatana | null | null |
204 | Imigani | Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeye baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja, habaga iyo umugaragu ... | null | Nyarubwana | null | null |
205 | Imivugo | Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye... | null | Uri mwiza Mama | null | null |
206 | Imigani | Kera Bakame yacuditse n'impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n'uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti, "reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira." Impyisi irabyemera.
Bitangira gucuruza impu... | null | Bakame n'impyisi | null | null |
207 | Imigani | Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w'umukobwa, bamwita Nyamahe. Nyina akamuhozaho ijisho igihe cyose, akamutoza n'imico y'abantu. Umwana aba aho, amaze kuba umwangavu, nyina arapfa. Nyamahe asigarana na se. Akomeza kugira imico nyina yamutoje. Se yitwaga Muhozi. Yiyumanganya urupfu rw'umugor... | null | Umukobwa Imana yahaye amenyo ariko ikamubuza guseka | null | null |
232 | Imivugo | Inkerarugendo ya rugina,
Ndi umugenza w'igihame,
Nabyirutse nihakana igihombo!
Mu gihugu cy'abambaye imbindo
Nabimbuye gusorera inzira!
Mu nzandiko z'ibitegetswe
Nakurikije regerema!
Mu rupango kwa Mariti
Nungutse ibihumbi bitatu,
Ab'ingurube bazikurura mu migozi!
Mu isoko ry'i Gitarama
Natumburukanye ipatanti,
Abata... | null | Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 2 | null | null |
209 | Inka | Mugabo ubwiriza inkuku umutima
Wa Rwisumbukuruzanyambo,
Inyamibwa mu nzu ya Rutajorwa,
Itarangaza intango y'ivure,
Ntibe mu nka ziheza hanze.
Ndavuga iyiriza ku ruhimbi,
Ikaba urusizi ruzira inshushyu!
Murerabana wa Rwambarangwe,
Izi no gutetura, si nkamirande:
Igira ibibindi bikaba amagana,
Ntubikeke ko ari iby'imwe... | null | Inka ya Kanyamashokoro 1 | null | null |
210 | Imivugo | Aragenda aralyama
Nanjye ndana ku bwanjye.
Ilyo joro sinagoheka
Ndara mbunza imitima.
Ngashaka igisubizo
Nzabwira uwo mwana
Ngasanga kigoye.
Namwita igicucu
Sinigeze nterura
Ngo nshinge ibitaliho;
Navugaga ibisanzwe.
Ubu ngubu ninanga
Ko agana mu mahanga
Nkamwogeza cyane
Ngo akunde angumire aho,
Ndareba ngasanga
Mba mw... | null | Ibyiruka rya Maheru 2 | null | null |
211 | Imigani, Abana | Umunsi umwe, umuhari wahuye n'isega, urayibwira uti, "umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge." Isega iti, "iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira."
Umuhari uti, "ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha." Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n'umuhari bijya kwicara ku nzira... | null | Isega n'umuntu | null | null |
212 | Imigani | Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe.
Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara um... | null | Ingwe yihekuye | null | null |
213 | Abakuru | - Babajije ikiremba bati, "kuki wanze kurongora?" Kiti, "nanze kurongora ba nyoko bakiri ho."
- Semikizi yatonganye n'umugore; umugore amuzimba mu magambo, bigeze aho Semikizi ati, "ziba wa kagore we k'amabere y'impenebere!"
Umugore ati, "urinda unyita impenebere ko wanzanye ngo unyende, waranzanye ngo unyonke?" Semik... | null | Byenda gusetsa, Urwenya no gutebya | null | null |
214 | Imigani | Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati, "yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?"
Baramukubita, aragenda n'i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati, "yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukam... | null | Cacana | null | null |
215 | Imigani | Intare, umwami w'ishyamba, yarwaje umwana ibura ibitotsi ikajya irara yomongana mu ishyamba ryose, iboroga bicika, iririra icyana cyayo. Ibaza imiti biba iby'ubusa; umurwayi akomeza kuremba kuko indwara yari yarayoberanye. Intare igeze aho yigira inama yo gukoranya ingabo zayo ngo izibaze umuti wayikiriza umwana. Buri ... | null | Utazi ubwenge ashima ubwe | null | null |
216 | Imivugo | Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi
Mubaze igituma adashira intimba
Kandi yarategewe agatimba
Akitakumbana n'abatambyi
Ngafata umwanya nkanamutaka
N'abe bose bamushagaye
Mu mishayayo n'imihamirizo.
Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi
Mubaze impamvu adakoma yombi
Akavuza impundu nta mpuhwe mu nda
Akarera asumbwa na nyina w'undi... | null | Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi | null | null |
217 | Inka | Ni yo rukataza ijya mu bavumbu,
Rutayabumbira kuyagarura,
Rutaguranura mu ntoki,
Ruteturura kugira isumbe,
Rurema inkera y'ijoro ryose,
Rutara iminwe nyir'inka yaje,
Rubuza kwifata impungenge
Imfura ziteraniye ikambere;
Rubabaza rubanza iy'inturire,
Rubangura inti zo mu bitembo,
Rushyira ikintu mu kindi!
Rwamurenzi n... | null | Inka ya Kanyamashokoro 2 | null | null |
218 | Imivugo | Umutima wanze gutututukwa
Kuko wataye rya ribori
Naje niruka mfite icyusa
Umutima wuzuyemo icyanze
Kuko umugenzi ugoboka iriya
Yari yambwiye incamugongo.
N'imigoroba irusha indi kurushya
Uwo wasanze ari simusiga.
Baravugaga jye sinsubize.
Ahubwo ngasiganuza irije,
Ari ugushondeka imbitsi nanze,
Ngira ngo yenda imbind... | null | Mubuze ikirari | null | null |
219 | Imivugo | Inzovu y'urwijiji rukabije ubujorojoro
Iya rujegeza-bijumba rwa semitabo,
Noneho amavubi arayarika mu bikobokobo,
Kira nyumba ya rukara rwa Majoro!
Rujugitira-bijumba rwa njunditse ibika,
Imvubu y'icyagane ya ruhungabanya-bitebo,
Isigaye itengerana umuraru wose ugatigita
Ikaba iya Rutare rwa SOMUKI i Rutongo!
Kivur... | null | Imahamba y'abungeri b'ingurube | null | null |
220 | Ibyivugo | Ibyivugo by'abagabo 1
Inkerarugamba y'umuhungu
Ab'imihisi ntibamburanya imihigo
Barareka nkayibanza jye ngabo y'umutwe.
Ndi imbonezamyambi ya Rugina
Ndi umugirwa w'intore
Intambara iteye ubwoba nyibanza imbere
Ndi Ruterabwoba ndi Rutaramanaguhiga.
Ndi isata ishoka bagasamara
Ndi bishyika bishyika umutware ku mutima
... | null | Inkerarugamba y'umuhungu | null | null |
221 | Imivugo | Ngwino cyamamare nkurate
Ngwino cyatwa cy'abanyarwanda
Wowe uturwanaho buri teka
Wowe udutera umunezero.
Ingabo itabarana uriya mutoya
Nta bwo itakara ku rugamba
Ngo ingabo utwaye zitatane
Uhora uyisura ukayisukura
Bugacya ugerekaho iyisumbye.
Ari ugushakira amasuhuko
Abatagutunze bageze ikaga.
Reka nsobanure ingabo ... | null | Igishyimbo | null | null |
222 | Ubumenyi, Inka | Mu Rwanda rwa cyera inka yari ifite agaciro gakomeye. Inka ni yo yarangaga ubukire. Niyo yari ifaranga ry'ubu. Inka ni yo yari ipfundo ry'ubuhake. Tuzi kandi neza ko ubuhake bwarambye mu Rwanda. Bwanahambiraga umugaragu kuri shebuja, akitwa umuntu we, akamwirahira. Bwagiye buvuna benshi bakabuvugiraho. Bati "ubuhake bu... | null | Imvano y'inganzo y'amazina y'inka | null | null |
223 | Imigani | Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy'urwanaga kugera mu mataha y'inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe.
Umugore aramuhindukirana ati , "mbese Petero mugenzi wanjye... | null | Petero Nzukira | null | null |
224 | Imigani | Imbwa n'intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho. Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby'imibereho yabyo. Intama iterura ivuga iti, "iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si, nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini, ndetse nkumva byazamviraho kw... | null | Imbwa n'intama | null | null |
253 | Imivugo | Kibondo mpereza icyo kibando
Ndabona rirenga nanjye ndengera
Nkugire inama nakuye ku mana
Mbere ko manukana imvi mu mva.
Kurura agasambi aho mu kirambi
Ukarambure ukarambike mu nkike
Inkindi nambariye ku rugamba
Ni yo nshaka kuvugiraho amagambo.
Reka ngutume n'agatabi
Ukantekerere ngatumure
Aya matama nta kindi agita... | null | Uburage | null | null |
225 | Imigani | Inkuba, umwami, Imana n'urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani, inkuba yahawe umunani mu ijuru; umwami ahabwa umunani mu nsi; Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru.
Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso. Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, ... | null | Inkomoko y'urupfu | null | null |
226 | Imivugo | Umubyeyi wambyaye yankunze nkivuka
Uwambyaye arahembwa aracanirwa arota
Aho asohokeye aronsa araheka araberwa
Nkaba umwana mutoya wavukanye indwara
Babunga bamvuza mbaraza rubunda
Babyemera byose kubera urukundo
Umuhungu nasanze wantanze kuvuka.
Tubana aho neza tuneza ababyeyi
Ubugumba buraza bafunga kubyara
Tubyiruka... | null | Nacumuye iki, Data | null | null |
227 | Abakuru | Mu mataba i Nyamugari
umugabo yaragiye
ati, "yemwe bene urugo
nimuncanire indaro."
bati, "tuyicaniye abandi."
ati, "nkunda aho abandi baryamye."
bati, "urarara he mugabo?"
ati, "ndarara ku buriri."
bati, "ku buriri hari abana."
ati, "ndabaryamira neza."
bati, "urarara mu rugo iyo."
ati, "sindi inka mw'uru rugo."
bati, ... | null | Mu mataba i Nyamugari | null | null |
228 | Imivugo | Igeze i Kigali mu birori irabitegurirwa: Umwami n'Abatware bayikikiriza ku meza hamwe na Bwana Rezida.
Mugabo wo mu mbira z'i Buzungu
Wa rwitahira mu Bahinde,
Ingurube iryoha kurusha byose,
Iya rwinopforwa karindwi,
Nkunze intamati y'inyama itoshye,
Iya rwikundwaho n'Abazungu
Ahari mu nda igira sukari!
Abanyan... | null | Indyoheshabirayi - Umuvugo 7 | null | null |
229 | Ibyivugo | Ndi akamarimari ndi akamaramasenge
ndi inyana y'ubugondo icumbagira itarwaye. | null | Akamarimari | null | null |
230 | Imigani | Kera habayeho umugabo ahagurukana n'umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw'amenyo, bati, "mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!" Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka. Bisunitse, baca k... | null | Bwenge buke | null | null |
231 | Imigani, Abana | Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n'umutego uyica umurizo Ihura n'izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti, "mfite ijambo rimwe mbabwira."
Izindi ziti, "tuguteze amatwi." Na yo iti, "imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi n'iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha rwose ngo turangiliremo.
Twagen... | null | Ijangwe yacitse umurizo | null | null |
233 | Imivugo | Ibisingizo by'iyo Ngurube isuzuguza ibiribwa bindi.
Ingurube ivura inkono kubiha,
Ikagira ubwenge bwo mu bitekwa,
Iya rwiganza mu Misiyoni,
1000 Ncyuye indatwa yo mu bibagwa,
Ize mu rusange rw'abadutwara,
Ikunde iratwe muri rubanda!
Ivane intama mu isafuriya
Ikure isake ku isahani,
1005 Ineshe n'inka yo mu batetsi.
A... | null | Indyoheshabirayi - Umuvugo 8 | null | null |
234 | Imigani, Abana | Umuhinzi w'umukungu agiye gupfa, yahamagaye abana be abashyira ahiherereye, kuko yari afite ibanga rikomeye yashakaga kubabwira.
Ati, "bana banjye, mbaraze imirima yanjye ariko muramenye ntimuzayigurishe kuko yihishemo ubukungu bwinshi. Cyokora sinzi uruhande buherereyemo.
Muzakwikire amasuka, muyirime, muyitabire, muy... | null | Umuhinzi n'abana be | null | null |
235 | Imivugo | Nzira Y'Ibyeza Horana Ijambo
Imbaduko Umpunda Ndayibatura
Bamenye Ubwawe Ko Uri Rukundo
Nje Nkucuranga Ncinya Akadiho
Nje Nduririmba Ngo Ndubature
Namenye Urukundo Rwanyu
U Rwanda Nduha Ibirenge
Imana Nyiha Amashimwe
U Rwanda Nduhoza Intambwe
Mbwira Inshuti N'abavandimwe
Ngo Twese Tubabe Hafi
Dushoza Imbyino Ibakwiye
... | null | Mukundane Mujye Inama, Rukundo Mbuto Itarumba | null | null |
236 | Imivugo | Mahero arasohoka
Asa n'ubuze ijambo.
Akomeza imbere ye ajya ku irembo.
Akebuka hepfo abona urutoke,
Ubwo arakeberanya mu gikali,
Abona imizinga ivuza ubuhuha.
Ntiyahagarara ngo zitamwumva
Zikamucengeza mo uruboli.
Akebura intambwe ajya mu ikawa.
Ubwo agasusuruko karababiliye,
Ndetse akazuba karamukubise,
Agumya kubunga... | null | Ibyiruka rya Maheru 3 | null | null |
237 | Abakuru | Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.
Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.
Gishira ibyara ntigishira amazi.
Ibuguma y'umushino imira imikangara itanu.
Ifuni y'imboro iruta umujyojyo w'igituba.
Ijambo ribi rivana imboro mu gituba
Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye haz... | null | Kirazira nyandagazi | null | null |
238 | Imivugo | Ingurumbanya byahamye
Ya Rwihatamurimo,
Ndi isibo y'abacuruzi,
Simbangamira abategetsi!
Banteje inka zabuze umusoro,
Bampamagaye mu iteraniro,
Mu kwikora njyana umufuka!
Nywubanye umuhanga mu isoko;
Nibandangaza aho riremye,
Nywuhunitsemo ukomeye
Nywukundira kutayata!
Wumvise uko nunguka,
Uhinduka umugusiro!
Ni uwame... | null | Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 1 | null | null |
239 | Inka | Ruti basingiza kudatinya
Intwari ziheta iminega y'indekwe
Rwa ndirima ya Rukemampunzi
Ingeri ibanza ku mpuruza
Ibanguye rukikampiri
Icumu ryesa impingane;
Yarikuye mu y'i Mpushi
Barikebye impundaza
Rigahorana impambara.
Reka mpabuka iritoneshe:
Iyo irikuye mu gitugu
Ntiritera hasi
Ihora iryuhira umutuku
Inka itemba k... | null | Inka y'inyanja | null | null |
240 | Ibyivugo | Ndi Rukamatamushogoro rwa Ntamushobora iyo iwacu bataseye sinseka. | null | Inkazi | null | null |
241 | Imivugo | Ingurube ikangaranya abashumba bo mu Muhozi
Intamati izimba ibinyamahembe,
Dore rukangaranya-bijumba.
Ndagiye inyumba y'ijosi rinini,
Iya rufuhira mu bishamba.
Ikaruta intama zo mu bakungu
Ikaruta n'inka zo mu Batutsi,
Ibyo nta n'umwe ukibyijana.
Ikarusha inyambo kuba urujuju,
No ku bicebute ikazibumba:
Aho ... | null | Indyoheshabirayi - Umuvugo 2 | null | null |
242 | Imigani | Kera hariho umwana w'ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi. Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n'umushibuka iruhande rw'ikirundo cy'ibyatsi byumye. Ariyamirira ati "Yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka ny... | null | Joriji Baneti | null | null |
243 | Imivugo, Ubumenyi | Waceceka ni iki?
Mbere ko tugwirwa n'urugogwe
Ngo tubone urw'imbwa yaboneye kw'iriba
ibintu bikagera iwa Ndabaga
Twari dusanzwe dutuye ahaga
Turirira mu myotsi
Duheze mu ngabo ya Sabyombyi
Turi hagati y'amenyo nk'ururimi
Tuba hagati y'umupfu n'umupfumu
Tutagira shinge na rugero
Twarabuze epfo na ruguru
Twarakubiswe ibi... | null | Inshoberamahanga | null | null |
244 | Ubumenyi | Inzoka ni inyamaswa iteye ku buryo butangaje. Igira umutwe mutoya ariko urwasaya rwayo rukaba rinini cyane. Zimwe zigira umubyimba wiburungushuye, izindi zikagira ubwataraye. Umubyimba wayo kenshi uba muremure, ndetse ngo hari n'izigira uburebure bwa metero cumi. Uruhu rwayo rukunda kugira amabara meza. Inzoka irumva a... | null | Inzoka | null | null |
245 | Imivugo | Imbarabara ya rubaga,
Ibagana umugabo umugazo,
Ni iya Nkomo,
Ya Misango,
Ya Kabiriza,
Ya Nyirabuganga,
Bugangahurwa n'ubuzi!
Utabuzi bukamuganga mu nda!
Ikaba yitwa Mushituzi,
Ikava inda imwe
Na ya Mpomo y'i Gahombo
Ya yindi yagiye impaka na Kajwiga
Hali Imfuha n'Imfundura:
Iti: Umugabo ni uwa nde?
Incira iti: Reka mba... | null | Igisingizo cy'imbarabara | null | null |
246 | Imigani | Umunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo, yota akazuba ari nako atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri.
Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati, "ariko ibikeri mumaze iki? Mugize umwanda, mug... | null | Gikeri na ntashya | null | null |
247 | Imivugo, Abana | Abana ni abahanga
Bahanga Isi ikareka guhangayika,
Bahangamura n'ibiyihungabanya,
Ikaruhuka igahumeka amahoro.
Bahanga n'indi itagira icyasha
Bahanga tugahimbarwa,
Bahanga ubushake mu bashidikanya,
Babereka ko kuba inyenyeri ku isi,
Bidasaba imyaka agahumburi.
Bigomba umugambi utagamburuzwa,
Abana ni imbuto z'amahor... | null | Abana | null | null |
248 | Inka | Rutagwabiziminega,
Inkuba zesa mu Bihogo,
Rwa mugabo nyirigira,
Imbizi isanganizwa ingoma,
N'umugabe w'i Ruyumba,
Ikisesura imbibi,
Ikaba mu mariza y'impeta,
Igasa n'inyamibwa rwema
Ikitwa nyirazo rwose,
Akaba ari yo itegeka Ingeri,
Impinga zambariramo
Nta nyamusozi ihagera,
Ziba ziteretse inyamibwa
Bakubuye imanzi
A... | null | Ingoro y'umwogabyano 1 | null | null |
249 | Abakuru | Mana yanjye
Ndagusenga mbabaye cyane
Si ngusenga ndagusiganuza
Impamvu abantu bose
Banyita Saligoma
Nk'aho nanze gusa neza nk'abandi.
Mana yanjye
ko navutse nk'abandi
Impundu zikavuga
Bagahita banyita Byago
Irya batisimu rikaba Ntakirende
Irya Saligoma ryo ryaje rite?
Mana yanjye
bambwirire bose
ko kuva ubungubu
Nanz... | null | Isengesho rya Saligoma | null | null |
250 | Inka | Inka yabujije urugo kuhava,
Ntiyazindukira guhera
Zigeze mu ikumbagara!
Ibonye ziyaka umubiri,
Iragumya irazitaza,
Irakomeza irazitarika:
Ntiyasohoza imbavu hasi!
Imana irayisanganira,
Irongera iyirema umutima!
Nimuhumure umutuzo,
Yagwiriye imbiribiri:
Umenya n' imbyiro ari nkeya!
Arabahetse Rwabugiri,
Mu Gisaka cya ... | null | Inshyame ya Ndangamira | null | null |
251 | Imivugo, Urukundo | Marebe atembaho amaribori
Naramubonye agorora ikimero,
Akebutse andetse ndoye icyo kibibi
Cyamubimbuye mu buranga,
Kikamurangiza mu gituza,
Kikamutembera mu mukondo,
Numva inkongi indemyemo ikome,
Ikibatsi kimpama mu gihumbi
Umutima uturagaramo igitutu.
Nuko nterura ntazi iyo ndi
Nti: Iyaguhanze ni yo izi kurema
Ntiyag... | null | Marebe Atembaho Amaribori | null | null |
252 | Imivugo | Ndumva impuruza irenga impinga,
Impini yaturutse impande zose,
Igumya guhorera mu mibande,
Imihana yose yayisabitse,
Ihasuka inkiko izira imiburo,
Ngo rwa ruzi rw'igisaga,
Ubu rwisenyuye mu mibande,
Rusiba ibymbu ruziba ibyanzu.
Ndumva n'umuyaga nyaruhuha
Wirasaze mo nyaruhinda,
Inkubi irabira mu bikombe
Igakoma ahegu... | null | Umutavu ucutse igicuku kinishye | null | null |
254 | Imigani, Abana | Kera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n'ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo n'ibyana byayo.
Umunsi umwe isigira ibyana byayo i... | null | Intare n'urukwavu | null | null |
255 | Imigani | Rutajabukwa n'imitima
ingamba zimisha imituku
rwa Nyilimbirima
ndi intwari inkotanyi yamenye.
Yanshinze urugamba rukora amaraso,
ati, "Rwampingane!"
nti, "Mukaragandekwe bangana n'ababisha iyo duhuye ndarakara!"
(KAMPAYANA ka Nyantaba)
Mugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajoma
ndi umushakamba rwose:
abatwara inyamusoz... | null | Ibyivugo by'iningwa | null | null |
256 | Imivugo | Na Mburamatare,
Na we nguyu aje guhiga.
Ati: "We Kavumenti,
Wijajaba, witaragurika:
Nkurusha ibintu,
Bigeretseho ibindi:
Induru ni ndende.
Nkurusha Abatutsi,
Batura mu Rwanda;
Batorwamo intore,
Zigatahira Umwami:
Abo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha n'inyambo,
Zitahira Umwami,
Zigatura i Buganza:
Nazo niMbura... | null | Imihigo ya Kavumenti na Leta 2 | null | null |
257 | Imivugo | Igishwi cy'ikibinda
Kibinze ikirizo
Cyamanutse i Kibingo
Kirinze ko bwira
Ngo cyihe uko cyenda.
Gitera imibyare ine ku rutoki
Hera ibiri huma ibiri!
Kiratara kiratoba,
Gikorera umugaragu
Gikenyera ikirondo
Gikika ikirenge
Kimena ikibanga.
Kiragenda no kwa Nyamutera kiti:
Yemwe batindi
Bo kwa Nyamutera
Batetse ibish... | null | Igishwi | null | null |
258 | Ibyivugo | Indakalira kuvusha ya ruhalirwashema
Umuheto ukura amahanga ku ijabo,
Waramvuwe mu ijuli rya Rutete
Aho waturutse ni mu rikomeye
Ruteranyangabo, inkaka zawukojejeho urwano
Rwema rw'umuronko ababaji bawugize inyamibwa
Mu kuwuntura ari inkare, babonye ko udakwiye ab'amakenga
Bati: nimuwushyire Inkotanyi cyane, we uzagira... | null | Indakarira kuvusha | null | null |
259 | Imivugo | Dore re
Reka da
Yego ko
Umva ga nawe
Shorishori girigiri
Harya ngo nyirankabari
Koko inkoni y'umwana ishira dondidondi
Kandi na sakwe sakwe igasenya urugo
Icyo gihe hari amahuhwezi
Akayaga kakaza ngo hwa
N'ubwo ibintu bitari shyashya
Mu mazu menshi ibigage mu bibindi byarasamiraga ngo pfupfu
Ku mashyiga ibishyimbo mu n... | null | Amarangamutima | null | null |
260 | Ibyivugo | Inkatazakurekera ya Rugombangogo
Ndi intwali yabyirukiye gutsinda, nsinganirwa nshaka kurwana
Ubwo duteye Abahunde, nywuhimbajemo intanage
Intambara nyirema igihugu cy'umuhinza nakivogeye
Umukinzi ampingutse imbere n'isuli,
Umurego wera nywuforana ishema
Nywushyizemo ukuboko ntiwananira,
Nongeye kurega inkokora nkanga ... | null | Inkatazakurekera | null | null |
Subsets and Splits
No community queries yet
The top public SQL queries from the community will appear here once available.