story_id
int64
1
260
themes
stringlengths
4
221
story_text
stringlengths
44
28.3k
genre
stringclasses
24 values
story_title
stringlengths
5
51
size
stringclasses
3 values
demographic
stringclasses
7 values
91
Imivugo
Shira ishavu n'agahinda Nyambo ihatse ibigarama Ubuhanga bw'i Rwanda Twarazwe na Gihanga Byabaye igihango Ni ukubaho nk'impanga. Umutima mu gitereko Amatage aracutse Amata aratubutse Amatama naterebere N'amatako atengerane. Umutuzo uratashye N'umutozo urataha Ngo iryo tungo Gihanga Yarugabiye aruhanga Rirubere umutako...
null
Ya Nyambo yampetse
null
null
92
Imigani
Umunsi umwe izuba ryahuye n'umwijima, riti, "mbese nka we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki? wahura n'izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza nijye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umuge...
null
Urumuri n'umwijima
null
null
93
Imivugo
Nvura y’urujojo Rwasajoro, tukajijwa Bicu by’iteka Bitere Rumuri Tugahunga umuseso Kwa Nyiramakangaza. Seka gororoka Ntacyo dupfa Tugira icyo dupfana Tera ubwuzu wange ubwoba. Gira ibambe Mibambwe Mubaji w’imitima Ni uwo umuti. Ntube Kwibuka mwene Mugarura Wagira ati, ”hobe.’ Ihobe ni ubusa Haryoha uruhoze”
null
Ibuka
null
null
121
Inka
Rugemanduru amacumu, Umucuzi yahase imberera, Ayanozaho impundazo, Abonye ko ari ay'ingeri, Akoranya abayavugutira, Bose bayaha ikiramo, Inyundo ntiyayakiranya, Yirirwa mu ruganda Akwikira ayo makuza, Akaba impogazi yombi. Ntagere mu ntagara Agahora akina mu ntoke Ay'ingeri ndayazi, Ziyabangura neza Nk'ay'Umwami nyir...
null
Ingoro y'umwogabyano 5
null
null
94
Imigani
Kera habayeho umugabo. Bukeye ashaka umugore; babyarana umwana w'umukobwa bamwita Bizirakwezi. Bukeye nyina arapfa, umwana asigarana na se. Se amurera igihe gito, atarashaka undi mugore. Aza kurambirwa kuba wenyine, nuko areshya undi umugore. Umugore ahageze, atangira kwanga uwo mwana. Abwira umugabo we ko batazabana k...
null
Bizirakwezi na mukase
null
null
95
Ibyivugo
Rwirahira, imfizi yo mu basare Ndi Ruvunywa inturire Intambara imaze kurema Mwene Rugayimpunzi. Ndi ishami rya Rwasa Nasa amabare. Ni jye kigabo kinini Gikingirije abarwanyi Gikingiye abanyabwoba. Ndi inshongore y'umugoboka Nugumbira induru. Nishe Rwantonga rwa Bihogo Twiharikaniwe ku mugezi wa Mugoboro. Niciye Rutete ...
null
Basebya ba Nyirantwari
null
null
96
Imivugo
Iyi ntimba idatemba Ngo manuke ndukuke Umuruho udatuza Ndiyuha akuya Nkiwuri ku gatsinsino Ngatsikira ngatsitara Natambuka ngatemba Kandi inzira ikiri ndende. Ndagwa ntanyoye Inyota yanzonze Nazamuka bikanga Nakandagira nkanyerera Imvura itaguye. Uyu mubiri nkurura Uramvuna utari munini Ndawinginga ukanga Nakanda nt...
null
Iyi Ntimba Idatemba
null
null
97
Imivugo
Impindanyamugabo ya Mpabuka, Ntwara amacumu asohoka mu ngabo. Ingabo yanjye ni isuli ibana n'iya Rusanganirantambara, Iyo nyishandaje mu rugamba ntirugaruka, Ababisha banyita Rukenyantambara. Ingare ya Ruhanga ndatsa rugashya. Inkomeza kulinda ikubitana ishema n'isheja ry'abato, Ndindana ingabo. Inyamibwa ikwiye Mu...
null
Icyivugo cy'intwali
null
null
98
Imigani
Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare. Intare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti, "ndagusaba imbabazi. Singukanguye mbishaka, ni i...
null
Intare n'imbeba
null
null
99
Ibyivugo
Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa Imyambi ndayisokeranya Abo twari turi kumwe ndabacyaha Nitwa "Cyaradamaraye"!!
null
Cyaradamaraye
null
null
100
Ibyivugo
Rudatsimbukirababisha intambara nyishyize imbere Rutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya Umugabo wiciye muri Gikare cya Ngabe Yayipfuye na Muhozi Inyamuno yayikuye Ruraha na Mivumba. Ndi umuheto utembereza igitero Ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima. Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe Uko ntabaye ni ko nyaga ...
null
Nyamubuza ababisha kwishima
null
null
101
Ibyivugo
Rukabu rugusha mu rukubo Rukaziminega nkunda imihigo ikereye igitaramo. Ndi ingabo itanguranwa ibanze Rudasubira numvise induru ivuze Ndi imanzi itagumirwa n'inkindi Abahizi bakagira intimba Ngo ntibagira Ngabo isakarana inkindi Inkezi ziyomba mu itabaro. Ndi imbabazabahizi Mpozaho ishyaka Ni jye Ndibagiza bahisemo. ...
null
Inkubito ya Rutagumirwa n'ishyaka
null
null
102
Imivugo
Urugendo rw'iyo Ngurube, kuva i Butare kugera i Nyanza: ibambira umuhanda, modoka zibura inzira. Ingurube iryohera mu misango, Iya rwisumbura ku ntama, Nkunda impogazi y'imihore, Iya rusukirwa n'abo mu nzu. Isonera amenyo y'abayishiha Ikarusha isake gushya mahwane Igira imihore rutagugumba, Igera no mu nda ig...
null
Indyoheshabirayi - Umuvugo 4
null
null
106
Imivugo
Urandeba ngo ayi Ngo ndi umugore singoye Ngo ndi ku ngoyi yawe Ngo igihugu ni icy'abagabo Ngo nta mugore ugira ijambo Ngo uruvuze umugore ruvuga umuhoro Urandeba ugacira Ukicinya icyara ngo uri umugabo Ngo Imana yakuremye neza Ngo abagore ni ibigoryi Ngo ndakagorama ibirenge Urancurika ukancurukura Ukancura bufuni na...
null
Ndatabariza Abagore
null
null
107
Imigani
Kera habayeho umutware akagira umugore w'igishegabo. Uwo mutware yaritondaga, agategeka neza, ingabo ze zikamukunda kandi zikamuyoboka. Umugore we akaba umushizi w'isoni, akiha kumutegekera ingabo, kandi agasuzugura rubanda. Uwo mugore akaburanirwa, agaca imanza, akagaba inka n'imisozi, agashengererwa, umugabo we akaba...
null
Umugore w'igishegabo
null
null
108
Imivugo
Iteka intimba intaha umutima uko ntereye agatima muri Mata 1994 mata y’amatage. Mata 1994 u Rwanda rwino Rwari rwiza Rwambara umugayo umugambi mubisha wo guhitana abatutsi uratangira ntarutangira Baratangatanga biratinda uwari umuntu yitwa inyamaswa inyenzi inyangarwanda Nandi. Mata y’amatage.. Mu mvura y’amahindu...
null
Mata y'amatage
null
null
109
Imivugo
Abahungu bo ku Musanganyamvura wa Buhimba, Barusha abantu guhemuka! Mu ijoro rishyira inkoko Bikanzemo ikimena cy'abaguye impishyi, Rubanda irahurura! Bihutu ati, "nimuhumure turi twese, Nta we utambaye urushundura, Twabyize kare bizadutunga!" Ati, "Marara we ntiyavurwaga, We wavuzaga izuru nk' imvubu, Akabirukana ab...
null
Baryohewe ubudasigaza
null
null
110
Ibyivugo
Rugambwa abagabo bagarukira mu mahina, Rwa mutagisha icumu litagisha uligemye, Naliteye umuhunde ku Gatare ka Mubindi, ndarimwicisha. Sindakamudondoza, nalimukuye ngomba kulimiza imbuga, Ndiringaniza n'uruti, ubwo umutuku walitembaga ku muhunda. Uwo muhunde agera hasi atagitera umugeli, Mbonye urubindo rwe sinatinda ku...
null
Rugambwa abagabo
null
null
111
Ibyivugo
Igice cya 1 Ngango ya rugusha, Ngarambe yo kulinda, Nshumita bagwa, Nkagongesha nitwaje ingabo yanjye Rugimbabigwi Nishe umushi umushikazi arayidoda Umwana ayigira ndende, Icumu ligomba intumbi naligize ruzibanduru Igikuba kiracika kwa Tabaro, Inkongi iravuga mu Maramba, N'ibisiga byamuliye byabyutse bisinda inkaba, B...
null
Nkubito itikura iswa
null
null
112
Imigani
Kera habayeho inzoka n'uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n'aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti, "mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe." Inzoka iti, "ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?" Ruti, "ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa." Inzoka i...
null
Inzoka n'uruyongoyongo
null
null
113
Imivugo
Umugabo w'amaboko wakomotse ku cyaha Iyo ncyaharubyaro yoga mu bantu Ndavuga urupfu abantu tutamenyera Intumwa y'Imana itarara ubusa ntibwirirwe Ntabwo ijya inama. Iyo idatunguye ngo igwe gitumo, Iratebuka, irahuta, igahutaza Ikinyica cyayo sinzi icyico yatoye, Ikubita idondoza ikica urubozo. Uzasanga ari impumyi ifi...
null
Umutindi utarara ubusa
null
null
114
Imigani
Kera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y'umukara. Mu gitondo nyir'iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy'ishyamba. Izindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti , "ako kabara keza wagahahiye he?" Iti, "ntimwaha...
null
Isega n'inzigo
null
null
115
Imivugo
Ndabona ijuru rihindutse Ariko rikaba rizindutse Umuhindo utarahindukira Inkuba mu bicu zihinda Amahindu ahondagura amahundo Imvura inyagira ibibondo Abasaza begamiye ibibando Imbyeyi zikamwa umuhondo Ibyangiritse ari umurundo Isahinda rimaze kwihandagaza Imihanda idaheruka guharurwa Ibihandanzovu byarayitashye Nta n'i...
null
Urancira iki wogacwa we
null
null
116
Imivugo
Ntagira ishya mwene shyari Isega mu isenga Nta sano nta saso Nta museso Ntibucya iwe Ni mu nkoko z'iteka. Umutima uratera Ntagira ibitereko Kirahumuje igitaramo. Ni we we wenyine Arabandwa akabanda Arasenga agasonga Rwicaruhoze wa Hishamunda Mwene Vurihoze wa Uwihoreye wo kwa Gahimandyadya Mwene Ruhuha Guhutaza ntaru...
null
Ntamushobora
null
null
117
Imivugo
Musaninyange aza kunsura Yaje wese yisukuye, Urusogo rw'umuteto w'ubutoya Rukimutemba amata yombi, Uko atambutse agatengerana. Yanze ya manywa rwahangu, Ngo ejo uruhayi rw'iryo zuba, Rutamuziga uruti agahwera, Dore ko ari agati kagitoha Imirase ihungira kagahonga. Narategereje nsha uwo mutaga, Ntabwo nateshutse na ga...
null
Nugururiye Inyange
null
null
118
Imigani
Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeri akaba mu nsi. Gikeri yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeri yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye. Nkuba abaza Gikeri ati, "ese Gikeri, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura ...
null
Inkuba n'igikeri
null
null
119
Imivugo
Muri uru rwanda rw'iyo bigwa Nahagwije ibigwi sinaba ikigwari Mpabura ingo zifite urugwari Bwakwira urukumbuzi rukagira ubwira Dore ko nagize ubworo ku bwoko Ngatandukana nabo twabanye Ngatakaza abo natakaga Amatage akaba amatindi Akanga akantera agahinda. Isi y'iwacu nayisize ku gasusuruko Nza gusuhuza ndasuhutse Nso...
null
Uzambarize uko babaye
null
null
120
Imivugo
Ingurube iyoborwa n'abashumba bo mu Ngeyo Rutihunza inzarwe y'isayo, Ingurube zahanitse imirizo, Rwa muturaga ku bijumba, Ni igikoroto cyo mu bikoko, Igira ibikobokobo by'ubukombe, Ikizihirwa isanga ibishanga, Ikizimba aho inzarwe iganje, Ikahavurunga ijabo rikahava, Ikahacundagura bitaravugwa, Ikahavogereza...
null
Indyoheshabirayi - Umuvugo 1
null
null
182
Imigani
Umuntu yajyanye indogobe ye kugura umunyu. Hanyuma agaruka awuhekesha iyo ndogobe. Yumva umutwaro urayishengura, ndetse igiye kwambuka umugezi igwamo. Umunyu wikubise mu mazi urashonga, maze noneho umutwaro worohera indogobe. Irishima rwose, ikomeza kugenda; ngo yigire imbere, yitura hasi yigiza nkana, umunyu wose ushi...
null
Indogobe n'umuntu
null
null
183
Imivugo, Urukundo
Ubwo inkuru ari inkusi Akaba ari impamo atari impuha Inzozi zikaba inzoza Tuvuze impundu Dushize impumu Impanda impande zose Zirangururane urwunge Ingeri zungemo Abagororangingo bivemo Amatorero yose acisheho Inka nziza bayigwemo Ingorabahizi bayisubiremo Inkumi nazo zikubiteho Akadiho banyuzeho Amaso tuyamarireyo Ibir...
null
Ukwezi kwa Nzeri
null
null
122
Imigani
Rimwe umunsi w'ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n'umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n'amahirwe menshi. Ariko se ugira ngo urwo rugwiro rwarawushoje? Byabara kar...
null
Ururimi rwoshywa n'urundi
null
null
123
Abakuru
Cana mo Nyirangoboka cana mo Cana mo batakotse mu rujuma Mu rujuma rwabya Ntibanyurwa Ntibanyurwa yaravunitse avuna intini Avuna intini yo gutinika nyirabukwe Sebukwe arayireba arayivuma Nyirabukwe arayitora arayisoma Ati, humura mukwe wanjye turi kumwe Mu munyinya w'amahembe hejuru Nzaguha ihene yanjye y'umus...
null
Imbyino z'inkorongano
null
null
124
Ibyivugo
Ingangare sinzi gutinya Ahubwo ndi inkaka mpotora induru. Umugome yaje yigaragambya Agambiriye gutsinda Ansanga ku isonga nsanganiye urugamba. Ubwo mpita mwirahira, Nti Rutembagazamakombe rwa Mudasongerwa Sinkangwa n'ababisha intwari twatabaye. Mpatana amakuza aho rukomeye Ababisha bagashiguka banshinyikiye Naho ntib...
null
Imyato y'impotore
null
null
125
Imivugo
Indogore icumbagirira ku ruti rw'isine Ya Ruhimbazaguteba Ntwara urutagira amasobe nk'iz'abaswa: Ni rwo njya nsindagiriraho. Sinarujyana ku isibo nk'abasimbukirana, Narumenyereje intambwe ngufi; Sinduvudukana gisore, Ndutwara ndi igisenzegeri! Ibindi bigayamaguru birwifuza byose, Ngo icyarubaha! Ibihendeke nka njye b...
null
Uruti rwa Sezirahiga
null
null
126
Inka
Rwesa rukaza ay'imbibi Intwari zivuna impuruza Rwa Nkubito ya Mpabuka Inyamibwa batijana Itashye imbere y'amariza N'imiheha yambariye Kuruta amashyo y'ibihogo Yamara kujya mu rubuga Inyange igatangaza Amaso ukayatereza Ari uguharamba isata Mu mariza y'umuhozi Ukihagira amarebe Atembamo amaribori, Ukamarwa ishavu n'in...
null
Ingoro y'umwogabyano 4
null
null
127
Inka
Rwesamasarabwayi Inkungu zivuna amasaka, Rwa Semakangaza; Inyana y'inkuku rwose. Ireshya n'aha ngaha; Yahubirana na Ntuza, Ikenda kumujugunya he, N'umujugujugu wayo. Mukujogora Mwente, Yaje ku kiburabuzo, Umunsi ugeze hariya : Imwanuza iry'igicuncu, Bakubiriye ryari, Hejuru mu gihanga : Atemba mu giharabuge. Imaze k...
null
Inka ya Ruzirabwoba 1
null
null
128
Imivugo
Numvise inkuru y'incamugongo Ibikoba birankuka Amabere yikora ntonsa Nshika umugongo. Ndwaye Sida! Sida! Iryavuzwe riratashye Karabaye! Birabe ibyuya ntibibe amaraso Nguye mu kantu Mbuze urwo mvuga Ni ukuruca nkarumira. Umuruho ntuhebeba Hahebeba nyirawo Ntawe muri yombi Ntwawe intambike Mbonye uko intama zambarwa Nda...
null
Ndwaye Sida
null
null
129
Inka
Cyo turore iya Rutinywa, Inyamibwa bidashamaje, Ya Ruhungiramwengo: Ni inzukuru ya mweru, N'igihe cy'i Ruhama, Yazanye uruhanga rusa Bati, "twiboneye inka y'inkungu, Isa n'imvumvuri!" Igumye kwivovota, Yigira nyiri amasaka! Ikagira umutima wayo, Ukaba incuro y'umutemeri, Rutibitsa abanyanyambo, Zayarunduye ku masonga...
null
Inka ya Ruzirabwoba 2
null
null
130
Inka
Ndirikirwa undebe unyurwe, Utinye kuvuga iz'i Mbuye, Nuza mu z'i Murambi, Ushinge icumu mu Ngeri, Urebe iy'ingoga izibamo, N'inkerarubanza; Abogeza inkuba zesa, Bakubwire iy'Ingondo, Imbibi ziseseyeho, Wihagire imparuzo, Ya Rukaragabigembe; Ugumirize wirorere, Ijuru ryogeye i Kigali, Ikaba iy'i Nyakibungo, Ikirezi cy...
null
Ingoro y'umwogabyano 3
null
null
131
Imivugo
Uwo abacuruzi bacumbikira ndi incuti Uwa Rudacokabashyitsi Mu cyambu cya Mashyiga Nabaye mushyikirwa w'amagambo! Amagara aterewe hejuru Sinasama ayanjye masa Nk' abadasanzwe ku mugezi: Rwigerezaho mbimbura ikirari, Mbabera ikiraro barambuka, Ndi kumwe na Leyanderi Muhashyi! Mu makuba ya Gatanga Natangiriye rusengo rw...
null
Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 4
null
null
132
Ibyivugo
Igice cya 1 l. Byavu bya Mureganshuro afatiwe ku mwaro wa Gisaya, ati: "mfite umuheto wanjye Rwego rugana urwo mu bagabo ku Cyeshero cya Ntosho, ngo pfukama umurase mugabo udashashira amagate, ndapfukama ingoma inyumva neza i Nduga, nyikatazamo mbwira Karinga ibigwi. 2. Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica, icumu ry...
null
Ibyivugo by'Amaningwa
null
null
133
Imivugo
Ni inturo y'umujinya ya Rutigerera igicuku Yenze ibara ry'igishwi n'ikibiribiri Ihirika mu Buranga itunguka kwa Nzogiroshya. Ibona Kibamba yaraye ku mutambiko w'urusenge Rusake ihina ibikohwa Ikubiramo ibirokoroko iramiraza. Imbeba yaraye mu muheno iti: Ngiye kubaza ibyo! Iyikoma ijanja iheruka gukoma ejo Yigira mu K...
null
Icyivugo cy'inturo
null
null
184
Inka
Isanze nshaka kurembera, Semuramba iramburana, Iti, "humura ntabwo mugiye! Ntugitemoye mu nzoberanyo! Ntugakangwe n'irya mirabyo, Ngaha kandi imirama iraje! Umwami aho yageze i Bweramvura, Nta mivumbi iramuka y'ijuru!" Nanjye nkaba nashenguwe n'imirambo, Nzirora hasi nabuze uziguza! Nti, "erega wa nka we urambeshya!"...
null
Inkuku y'ikirezi 1
null
null
185
Abakuru
Mugoyi wa ruguyaguya wa ruhuta kurekera wa rugusha ku buriri nyir'imfizi yivuga ntigire kirengera mu gitondo nkayibura yo kicwa n'icumu ny'iriva-ruganda ritagira umuhunda bakarimutera mu mpyiko rikamutsinda ku mbuga. Yemwe abo hepfo aha yewe sogokuru yewe nyogokuru ntimugire ngo turahuze ubwo mwumva tudakoma nta cyo ...
null
Indirimbo iherekejwe n'incurango - Umuduri
null
null
134
Ubumenyi
Iyo ujugunye urupapuro cyangwa ikibabi hejuru y'itara ryaka, urumuri rwayo ruranyeganyega. Hari ubwo tubana n'amababi y'ibiti bihungabana; iyo inkono iri ku ziko imaze gishyuha cyane, ubona ishaka guta igipfundikizo cyayo, iyo kitaremereye; iyo twitegereje mu kirere kenshi tubona ibicu bizerera hejuru yacu. Ibyo byose ...
null
Umwuka n'umuyaga
null
null
135
Imivugo
Ndavuze, ndaretse ntaretse Ndamaze ntamaze, Ndahoze, ndahoza abandi: Ijambo rya Kigeli Ni ikigabariro cyaryo. Ndavuga Rwogera na Ngarambe, Ndavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana, Ndavuga u Rwanda ruguye imvura! Abanyamahanga baturusha amasuhuko, Tubarusha ibyiza. Tubarusha Umunyana wa Rusharaza, N'Umunyana wa Nyiri-ishe...
null
Rwanyiranyanja
null
null
136
Imivugo
Inzovu y'urwijiji rukabije ubujorojoro Iya rujegeza-bijumba rwa semitabo, Noneho amavubi arayarika mu bikobokobo, Kira nyumba ya rukara rwa Majoro! Rujugitira-bijumba rwa njunditse ibika, Imvubu y'icyagane ya ruhungabanya-bitebo, Isigaye itengerana umuraru wose ugatigita Ikaba iya Rutare rwa SOMUKI i Rutongo! Kivuriv...
null
Amahamba y'abungeri b'ingurube
null
null
137
Imigani
Habayeho umwana akitwa Sabera, ntamenye nyiramubande icyo ari cyo. Umunsi umwe aragiye mu gikombe, sinzi uko yaje gukabukira inka, ako kanya yumva ijwi riramwigana, Risa n'irivugira mu gihugu cyari hepfo ye mu kabande. Biramutangaza bituma ahamagara ati, "yewe! yewe!" Ijwi risubiramo riti, "yewe! yewe!" Umwana aranguru...
null
Nyiramubande
null
null
138
Imigani
Ndabaga ni umukobwa wabayeho ahasaga mu 1700, akaba mwene Nyamutezi mu Bwishaza mu Ntara y'Uburengerazuba (hahoze ari ku Kibuye). Ndabaga ngo yavutse ari ikinege, akiri uruhinja se aratabara. Nta washoboraga kuva ku rugerero hatabonetse uwo kumukura. Byashoboraga gukorwa n' Umwana we w'umuhungu cyanwa undi muvandimwe w...
null
Ndabaga
null
null
139
Abakuru
Ziraca i nyabikangaga : insya z'umutwakazi Inkoni nziza imera ahaga : imboro ya musaza wawe Imbuga nziza iboneka ahaga : igituba cya mushiki wawe Gatinze kazaryoha : agatuba k'uruhinja Nyawineneka : umusundi ku ntebe Nyoko ntaswerwa aradimbarwa : isekuru Kiva kivitse : imboro mu gituba
null
Ibisakuzo
null
null
140
Imivugo
Ngango na Nyirangango babyaye Mwenengango Uyu Rucuzabigega mu gicuku gicinyiye Babyara Mwenebwenge uyu wibisha umutwe Akawutekana ubugenge aho i Nyarugenge. Nyagasani! Nyagasani Jye Mwenengango njya ngira impungenge Ko ninza mu ijuru hataba amajoro, N'ivuka ry'umunsi nzashaka kwiba nkabura icyo niba Kandi undeba ga Ma...
null
Isengesho rya Mwenengango
null
null
141
Inka
Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza, umutahira w'inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz'ingenzi muri zo akazita, akaziha inshutso. Yamara kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y'intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo. Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga g...
null
Imyitirire y'amazina y'inka
null
null
171
Imigani
Umunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti, "uje kwenda iki hano? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n'abamikazi bo mu kirere?" Isazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, irasubiza iti, "ni koko, ntawahakana ko ari...
null
Isazi n'uruyuki
null
null
142
Abakuru
Inyamibwa y'imboro ni ishyutswe. Akaboro gato karuta agatsinsino. Inzigo y'imboro ihozwa indi. "Uhawe aryarya" ni imboro ya Mungengabo. Ijambo ribi rikura imboro mu gituba. Utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure. Uwambaye ubusa ni we ugira imboro ndende. Ubonye impare vuba ayibohera uruhago. Imboro y'umut...
null
Imigani migufi
null
null
143
Imigani
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore w'ingumba. Umugore abaho yarishwe n'agahinda ko kutabyara. Bukeye Imana iramubwira iti, "uwaguha akana wazamuhemba iki?" Umugore ati, "namuhemba ibyo ntunze byose." Imana iramubwira iti, "genda utereke amata, maze uyasangire n'umugabo wawe. Numara kuyanywa, uzatwara inda, uy...
null
Umugore w'ingumba wabyaye ku bw'Imana
null
null
144
Imivugo
Ndagukumbuye juru ry'i Buhoro Reka nguhunde ibihozo urwunge Urwo rwungikane rwo mu bihubi Nirujya kwitsa igihumurizo Nze guta impumu nkomeze mpimbe Mpuze inganzo z'abampaye Kubona izuba banyita izina Rikoma ku izima ryabareze. Reka nkurebe nirahire Ko mu mahanga hera amahano. Ntaho nahumiye ku mirari Mva mu Bubiligi n...
null
Nyambo iruta ibigarama
null
null
145
Imivugo
Umva ikobe. Umva inkomero! Umva urwamo, ngaha barahiga: Induru ni ndende! Umva Kavumenti, We na Mburamatare; Batangiye guhiga! Induru ni ndende! Na we Kavumenti Abanjije guhiga. Ati: "We Mburamatare, Nkurusha ibintu, Nkakurusha n'ibindi: Induru ni ndende! Nkurusha izi modoka, Iza ruva-kwaya, Zijyana isafari: Izo ni Kav...
null
Imihigo ya Kavumenti na Leta 1
null
null
146
Imigani
Kera habayeho umugabo ashaka umugore, bukeye babyarana umwana wumukobwa bamwita Mupfasoni. Hanyuma nyina arapfa. Umwana abana na se iminsi mike, bukeye se ashaka undi mugore. Nawe babyarana undi mwana w'umukobwa, bamwita Mugirente. Mupfasoni yari mwiza cyane, akagira umutima, akamenya kuboha no gutegura. Nyina wa Mugir...
null
Umukobwa abuza nyinza kwica umukobwa wa mukeba we
null
null
147
Imivugo
Urugendo rw'iyo Ngurube kuva i Nyanza kugera i Kabgayi: bakeka ko ari imvura; uwahoze mu Buganda yemeza ko ari itanki irwanishwa mu ntambara. Intamati ihinda nk'inkuba zesa Iya rwitonganya mu gituza Ndate ingurube y'umunihiro Mvuge ruhinda mihumeko, Umunsi iyobera abari i Nyanza, Ikamenya bose byabagoye, Iza i ...
null
Indyoheshabirayi - Umuvugo 5
null
null
148
Imigani
Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w'umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti, "ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n'ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira." Uwo mugabo abaza Bakame ati, "urifuza iki?" Na yo iti, "ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi nyamaswa zose." Umugabo amaze guteker...
null
Ubwenge bwa bakame
null
null
149
Imivugo
Rutiganda umugobe wageze rwa mugenza, Mu iguriro ry'i Rutare Nitangije kugereka! Ababurugaji bagambiriye inka kuri Nyaruteja, Bazinsanzemo ndi umutunzi w'icyete Sinareka bazijyana! Ku itaba rya Kicukiro Nagaragaye mu rugamba rw'abanga gucupira! Abacuruzi duhamagajwe umusoro, Sinasesera nk' abisunga Kimonyo! Mu igurir...
null
Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 3
null
null
150
Imigani, Abana
Urukwavu rwuzuye n'umuhali. Bukeye rurawubwira ruti, "ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke." Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti, "ko ntazi kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte?" Urukwavu ruti, "ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya mbimanura." Nuko biherako bihing...
null
Urukwavu n'umuhari
null
null
151
Imivugo
Rwikubira ikubije umurama Urwa gituza, Ni igituna cy'ifigi: Ntikangwa n'inzu y'insoko Igira amenyo y'urugaga, Mu rugamba rw'iz'intaza. Zikabana n'injorojoro, Zajaganyiriza mu musego Zikabuza abantu gusinzira. Zitura ku mbariro Ukagira ngo ni imirindi y'imbogo! Izo mbeba zihuje imikaka, Aho no gukubagana zirabizi! Zib...
null
Icyivugo cy'imbeba
null
null
152
Imivugo
Nihoreze agasimbi Basahuye abasenzi Umunsi ingoma-nyamunsi Yimika abasogosi Bagasakiza Gasabo Ngo bashyire ibisiga. Nihoreze agasimbi Kasaritse agahinda Kazanywe n'amahindu Yiteretse mu Rwanda Akarwambika urwamba N'ibihumbi by'intumbi. Nihoreze agasimbi Kabuze imena konse Kabura cya kiraro Cy'inyana z'imikondo Basang...
null
Nihoreze agasimbi
null
null
153
Imigani
Nkuba yaraje ahiga na Sebwugugu. Sebwugugu ati, "yewe ndakurusha, nkurusha byinshi." Nkuba ati, "Reka ra! Ntabwo undusha byinshi, Ni jye utegeka, ntegeka ibiri muri iyi si byose. Iyo nahinze, uwo munsi isi iratekana." Sebwugugu ati, "Ni jye ukurusha." Nkuba ati, "Reka ra! ntabwo undusha. Wandushe ute kandi ari jye ugus...
null
Nkuba na Sebwugugu
null
null
154
Ibyivugo
Rutajabukwa n'imitima ingamba zimisha imituku Rwa Nyirambirima ndi intwari inkotanyi yamennye Yashinze urugamba rukora amaraso ati Rwampingane Ndi Mukaragandekwe nangwa n'ababisha iyo duhuye ndarakara! Yubububububuuuuuu!!!!!!!!
null
Intwari
null
null
155
Imigani, Abana
Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga. Umutware wazo arazibaza ati, "aya masaka yamenwe n'iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama." Izindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose. Umutware wazo a...
null
Inuma n'imbeba
null
null
156
Ibyivugo
Ndi iseri ry'igitoki niba ndi imbwa ndamaze!
null
Icyivugo cy'Igitoki
null
null
157
Imivugo
Iyi nkuru nziza inzaniye ituze Nari naraye imitima ibunga Nyibaza niba waruhutse. Ndahumetse gira urugwiro Ubwo watugabiye Murorunkwere Nkuye ubwatsi dore ibihembo. Umuhate akabere Ahorane akabiri keza Azakure asa n'iwabo Tumwite Musaninyange Agasingizo ka Se Azabe Mutumwinyambo. Abapfasoni nkawe N'amagaju y'abari B'...
null
Akira ibihembo mbyeyi
null
null
158
Imivugo
Iri gare mujya munyoga Mukarinyonga inchuro nyamwinshi Ridaciriwe n'urubanza Reka mbabwire uko naribonye. Rigira amahembe ariko ntiryica Rigira amasasu atagira imbunda Rigira umunyururu nta ngororwa Rigira ibiboko nka ba bandi. Rigira imipira ritifubika Rigira ibirenge bitigenza Rigira umusingi ariko inkwi ntazo Rigi...
null
Igare
null
null
159
Imigani
Kera amapfa yarateye izuba riracana, ibyatsi n'ibiti, biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga. Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti, "nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tu...
null
Impyisi n'ihene
null
null
160
Inka
Rugina bingiza Izogeye Rukabu rw'amakuza akebye imbibi Rugomwa bacuranga mu mbuga Rumarashavu ziga inkubito Rudahinyuka bazanye imiheha Rusengo rwo mu ngabo z'isuku Ruberwa n'imanzi ku mubiri Rutica umugambi w'impuruza Ruboneza abahutira umugabo Rujyana isahaha mu mihigo Ruhingika intumbi mu rubuga Rutumva ay'inganiz...
null
Inka ya Musoni 3
null
null
161
Imivugo
Nsobanuze abampatse Impaka z'uru rutoki rwanjye: Rurantota bukira (ntaruhingiye) Rugahinduka umushike! Yarambajije imwe NKATI, Iti "mbega ko utembagaje umwaka utampingiye, Nka kera na bagenzi bawe?" Nti "Mugenzi wanjye ntazi guhinga, Ari mu ruganda, aravuguta imivuba, Aracura ibyuma bya rubanda! Wa rutoki we wizimura...
null
Insina zateye amahane
null
null
162
Imivugo
Urugendo rw'iyo Ngurube, kuva i Kabgayi kugera i Kigali; itesha Abatware imirimo bagenda bayihatsweho. Inyumba iryohera n'amaso Amerwe akica aho itabazwe Ndavuga izongesha abarebyi! Ngiyo intamati ihaka Abatware, Iya rwikundwaho n'abasilimu. Iyo basamarira bayirabutswe, Iya rwikanyiza abo Batutsi, Umunsi ihinguk...
null
Indyoheshabirayi - Umuvugo 6
null
null
163
Ibyivugo
Rutebukanimbunda imbere y'abasore Rwa Mudasumbwa ntasumbwa Inkaka ntahindagara habyutse imbogo Imbirizi yazimaze mu ruzi. Iyo yagambiriye umuhigo Ahiga mu museke Amasasu akayasobanura Ari Munanguzi wa Runihurambogo. Impara ziramurahira Iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera Yiciye Kibingo cya Rukayire Yicira Kigaram...
null
Munanguzi wa Runihurambogo
null
null
164
Inka
Mugabo wesa ingogo mu igugu Wa Rugenerambuga rwa Ngoboka Inkuba yabyawe n'inkaburano Izira kubangira amarere Igasa na Rwabugiri n'inkesha N'ingendo ashinguranye ingoga N'ingingo Imana yamugoroye N'ingoma zizihiye iyo ngoro N'impembe z'umuronko w'imbibi Na mpiri yaje ashoreye imfizi N'impunga itikanga impuruza N'amari...
null
Inka ya Musoni 2
null
null
165
Ibyivugo
Nazinduwe no kuzitana n'umuzimyi Muzimirizamo Rwantizimira Ahinduka umuzimu Yahoze ari muzima. Nisasira Musenyi Nkiyorosa Muvumba Imfizi yo mu basare.
null
Ni jye Muzimyi!
null
null
166
Imigani
Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y'igiti kinini cy'ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y'icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi iruhande rw'urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyirumurima uruvuza amabuye ashaka kurwica...
null
Ubwoba bw'inyamaswa
null
null
167
Inka
Rwogesha ku y'imbibi Rushita ku y'imberera Rukaraga ku mpitira Rukaranga ku mpini Rwogesha ku mbuga Rwanika ku ntagara Rwesa aho ku nkiko Rukubira imigereka Rukomerabigembe Rukenyerera kuratwa Rutareshya n'Itiro Rugo rwogeyemo Ingeri Rugomwa zibaza imihigo Rugina rw'ingabo nziza Rukabura imigereka Rutebezabigembe Ru...
null
Ingoro y'umwogabyano 8
null
null
168
Ibyivugo
Igice cya 1 Ndi Nkubito idatinya, Ndi Nyambo sinkenga, Mucyo wa Rutinywa, Ndi umuhungu ntibyijanwa. Nkubitiye umuntu mu gikombe, Ndamuzamura mukubitira mu gahinga, Ngo ejo batagira ngo ni inkangu yamumfashije. Ndi Nyamugendamubimbere, Singenda mu b'inyuma, Ni jye Nyambo yogeye. Ndi agaca mu ziko ntigashye, Ndi inku...
null
Ibyivugo by'Abana
null
null
169
Imivugo
Ruganzu Rugambirira kuganza Yishe ubutanga mirongo itanu Yica inshira ya Mirago Yica inkongoro ya Mihiro. Yivuna Ntsibura Nyebunga Umwami w'u Bunyabungo Abakongoro bakwira imishwaro. Yivugana Nzira ya Muramira U Bugara bugaruzwa umuheto. Agarura u Bungwe n'u Bunyabungo Yubitse abahinza atsinda Abarenge Inkiko z'u Rwa...
null
Ndoli Indongozi mu ngeyo
null
null
170
Indirimbo
Rwanda nziza Gihugu cyacu Wuje imisozi, ibiyaga n'ibirunga Ngobyi iduhetse gahorane ishya. Reka tukurate tukuvuge ibigwi Wowe utubumbiye hamwe twese Abanyarwanda uko watubyaye Berwa, sugira, singizwa iteka. Horana Imana murage mwiza Ibyo tugukesha ntibishyikirwa Umuco dusangiye uraturanga Ururimi rwacu rukaduhuza Ubwe...
null
Rwanda Nziza
null
null
186
Inka
Ikina n'ingoma y'indamutsa N'umurishyo uhumuriza, N'umutagara w'ib'ihubi N'amariza y'i Ntora, N'imbaga y'abarorerezi; N'abaririmba impanzi, N'abazereka intamati, N'imana zicyuye, N'igiterane cyazo, Na Rucyahabigarama, N'imfizi y'icyusa, N'icyubahiro igira, N'ingabo zidahomboka. Zikavogera imbizi Zikanyura ku mwimiriz...
null
Ingoro y'umwogabyano 2
null
null
187
Inka
Rutagenda mu isibo itubisa, Rutimana n'aboza inteba, Rudahagarara ku batira, Rugaragara isanga imponoke, Ruganira n'izashyamye, Rubunga rw'intamati ku musozi, Rutazura ibuga amahuru, Rutiriranya amariba irungu, Rushinga ahajyana umusaza, Rushikama bizavamo gukamwa, Rukomeza kuba iremezo ry'inka, Ruhanga rucyuye inyar...
null
Inkuku y'Ikirezi 2
null
null
188
Imigani
Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi. Arakunyarukira ...
null
Ngunda
null
null
189
Imigani, Abana
Isega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti , "ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe niki, ko jyewe nabuze ikintunga?" Imbwa irayisubiza iti, "aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo." Bigenda biganira. Isega iza ku...
null
Isega n'imbwa
null
null
190
Ibyivugo
Mirindi idakangwa intama Ariko intambara nkayikanga Ndi ipfukamiro ry'amakombe Aho mfukamye hacika itaba.
null
Icyivugo cya Mahingura-Impunyu yo mu Rugezi
null
null
191
Imivugo
Iyo mvuka kera ntibyari kunkera Nari gutabwa sinitera urubwa Nanga kurasa no kuvusha amaraso Kubona abantu bapfa kandi ntacyo bapfa Birandenga rikarinda rirenga. Iyo bambwira kwambara ngo njye mu ntambara Nari kwirwaza aho kujya kurwana Bakanca cyangwa ngacibwa Nkemera nkangana n'abo tungana Kuko kwica n'ikinyabwoya b...
null
Intambara
null
null
192
Imivugo
Majoro ayaka Abasilimu; na bo bayirega Abanyamishanana; hanyuma Ildefonsi Mutembe ayiranga kwa Bitugangando, mu Nyakibanda. Inyumba isanga inzira iyo igenda, Nti: Iya rubumbuza mu muhanda, Ndavuga ingurube batagereranya Iya rudacishwa amayira asanzwe Si inyamaswa ni ikirunga Uyibona iseduka mu isayo Ugahuga ib...
null
Indyoheshabirayi - Umuvugo 3
null
null
193
Imivugo, Urukundo
Imparirwa-kurusha nimuvuze impundu Abagiye kwambikana impeta Mubambarire impumbya Uyu musore w'inseko isusurutsa Nk'umuseke wiseguye agasusuruko Duherukana tuyahetse Nazindukanye amazinda Niba ntibeshye hari ku mpeshyi Mu bicu by'iwacu bimaze gucika Amarembo ari imirambo Rusoka idusekurana imisonga Intimba itubyina mu ...
null
Twahururiye kubwizihiza
null
null
194
Imigani
Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti, "Nyagasani, ntiwambwira impamvu yatumye umpa umurizo ...
null
Impyisi n'Imana
null
null
195
Imivugo
Mugabe wagabanye n'Imana Uri umugabo utagoheka Uhetse u Rwanda rwose Uri umubyeyi w'abanyarwanda Nkuragije imbaga yarwo yose Aba bana uko babanye Ntibyanyuzeho na gatoya Aba bana baranyobeye Baratongana bigacika Birirwa bacumitana amacumu Nk'abatonse rimwe Bapfa agasate k'umutsima. Jya ubatsibura ntukabatsembe Aba b...
null
Aba bana baranyobeye
null
null
208
Imivugo
Ndate mugongo wampetse Mpimbire Soko itagira uko isa Uri Musego udasesereza Wamvunyishiriza kwa Nyanja Ukambera Umusare nta gisare Ndakuzi kwa Mazinda Kwa Ntamuzindutsi iyo Warambundikiye mu ruturuturu Umbera umuseso sinasuherwa Kwezi kwera Zuba rya kiberinka Nyenyeri imurikira Ntutuza gutanga Ntukuba amaboko Utura i B...
null
Ndate Mugongo Wampetse
null
null
196
Ibyivugo
Inkuba ibanza gukubita ya Rwiratiramihigo, Ndi umutoni w'intambara, Intwali y'Imbabazamahanga bankunda mu mihigo. Bazi ko nahiganye umukogoto kuri Rutangira, Abagitwaye imiheto batinya ku iteme, Umutasi wa Basebya abonye natabaye ku isibo, Asubiza bene Nyirantwali Ati: Nimuhungire kuli Rutangira twatewe n'Imbungiramihi...
null
Inkuba Ibanza Gukubita
null
null
197
Imigani, Abana
Urukwavu rwatonganye n'igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti, "iki gisiga nagikinishije mba nacyishe nkakirya." Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora. Ruhageze rubona Sakabaka, ru...
null
Urukwavu n'igikona
null
null
198
Imigani
Amapfa yarateye Bakame irasonza, maze yibuka ibyo gusuhuka iti, "mu Kinyaga mpafite mabukwe. Nahakoye inka zanjye umunani." Bakame iragenda, ibonye inaniwe, ijya mu gicucu munsi y'igiti, irora hejuru ibona icyiyone gitamiye umunopfu w'umutari. Nkunda agatukura Bakame ikarusha! Iti, "henga nihendere ubwenge Cyiyone." "...
null
Bakame n'ikiyone
null
null
199
Ibyivugo
Imfura ni uwo musangira ntagucure Mwaganira ntakuvemo Wapfa akakurerera Yakena ntiyibe Yakira ntiyirengagize ukennye!
null
Imfura ni nde?
null
null
200
Imigani
Impyisi yarihoreye ibwira imbwa iti, "uraze twuzure, tunywane." Imbwa irabyemera, biranywana, bikajya bitumirana. Umunsi umwe, binywa amayoga kwa Mpyisi; ngo bucye binywa amayoga kwa Mbwa. Imbwa ibwira ya mpyisi iti, "umunsi napfuye uzampambe, ariko uzampambe iwanjye. Nanjye nupfa nzaguhamba iwawe." Umunsi umwe, ya mb...
null
Imbwa n'impyisi
null
null
201
Inka
Rwiyamirira yuhira imbuga Inkuba zihindura abanyabihogo Rwa Mirindi ya Simugomwa Imana yaremye inyamibwa y'Impeta Ntibeho urugingo uyihinyura Yamara kuyigira intayoberana Ikayambikira ku mugaragaro Ikayiha umuheha w'imboneranye Ikarangurura ubwiza barora Ndagiye inkumburwa idashyikirwa Bahora biganya abo mu z'Ijari Y...
null
Inka ya Musoni 1
null
null
202
Imigani
Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti, "ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?" Imbwa irayisubiza iti, "impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki?" Ingwe iti, "genda ujye wirinda amagufwa, iny...
null
Mutima muke wo mu rutiba
null
null